Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, aho cyagarukaga ku gitaramo yahakoreye kuri uwo munsi agihuriyemo n'abarimo The Ben, Eddy Kenzo, Bebe Cool n'abandi.
Diamond yabwiye abahanzi ko aricyo gihe ngo batangire kujya banga gushora imbaraga zabo mu bikorwa bya Leta by'ubukangurambaga, mu gihe cyose Leta yifuza ko babikorera ubuntu babyitirira gukorera igihugu ku bushake.
Yagaragaje ko ari ibintu biba bibabaje cyane kubona Leta ijya hanze y'igihugu gushora imari mu byamamare bikomeye nk'abakinnyi b'umupira bakabaha amafaranga menshi kugira ngo babamamarize, nyamara bagera ku bahanzi bo mu gihugu bakabatesha agaciro bashaka ko ibyo bishyurira abandi bo bakwiye kubikora nta n'ijana bahawe.
Yashimangiye ko abahanzi bo mu gihugu ari bo bagira uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa butandukanye ku baturage, bityo ko uruhare rwabo rudakwiye gufatwa nk'aho ntacyo ruvuze cyane.
Ati "Leta n'indi miryango yose ikwiye gutangira kubaha agaciro nk'abahanzi bo mu gihugu. Iki ntabwo ari igihe cyo kujya hanze gushaka abakinnyi b'umupira bakomeye, nitwe bagomba gukoresha kugira ngo bagere ku ntego zabo.
Diamond yakomeje avuga ko we iwabo muri Tanzania basobanukiwe icyo kintu, ku buryo kuri ubu we ari kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu mikoranire afitanye na Leta.
"Ubu ndabizi iyo Leta ishaka gukoresha umuhanzi, buri gihe bazavuga ngo 'Turashaka ko muba abambasaderi b'abakorerabushake'...Mu by'ukuri tuvugishije ukuri n'abo bayobozi bari muri guverinoma ntabwo bajya batanga inkunga. Akazi kacu nk'abahanzi kadusaba igishoro kinini kugira ngo tugire ijwi rigera kure ku buryo baba bifuza kudukoresha mu gutambutsa ubutumwa bwabo."
Diamond Platnumz yasabye abahanzi bo muri Uganda guhumuka amaso

