Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Davido mu muziki wa Nigeria no mu Isi muri rusange, yongeye kwikomanga ku gatuza yemeza ko ari we utuma uruganda rw'imyidagaduro muri Nigeria ruvugwa ku ruhando Mpuzamahanga.
Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa X ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024, yavuze ko guhera yageraga mu ruganda rw'imyidagaduro muri Nigeria, abantu babuze amahoro kandi agashimangira ko ari byo akunda cyane kuko ngo mu muziki haba hari ibyishimo.
Ati " Guhera nakinjira mu gakino, nta mahoro yigeze aboneka. Kandi ndabikunda, kuko bituma umuntu wese aho ari yumva yishimye kandi akaruhuka." Uyu muhanzi ibyo avuga bikaba bifite ishingiro, kuko nta munsi washira mu bitangazamakuru byo muri Nigeria nta nkuru imuvuzweho, yaba ari izo yivugaho cyangwa se izo bamwandikaho.
Mu 2022 yigeze kuvuga ko abahanzi bo muri Nigeria bamurwanya bitewe n'ibikorwa bye, ibyatumye abafana bajya impaka nawe. Ni mu gihe kandi uyu mugabo watangiye kumenyekana mu muziki mu 2012, ashyirwa muri batatu bakomeye mu muziki wa Nigeria aribo Wizkid, na Burna Boy, nubwo atajya agaragaza ko hari umubano wihariye bafitanye.
