Davido arimo kubyinira ku rukoma kubera alubumu ye ya Kane

Davido arimo kubyinira ku rukoma kubera alubumu ye ya Kane

 Aug 4, 2023 - 05:24

Davido arimo gukubita agatwenge kubera alubumu ye 'Timeless' imaze kumvwa n'abarenga miliyari ku mbuga zinyuranye zicuruza umuziki.

Timeless alubumu ya Kane ya David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria, ikomeje kwishimirwa n'abatari bake ku mbuga zitandukanye zicura umuziki, kuko mu mezi agera kuri 4 imaze isohotse, imaze kumvwa n'abarenga miliyari imwe kuri izo mbuga. 

Iyi alubumu yasohotse ku wa 31 Werurwe 2023, ikaba imaze kurebwa cyane ku mbuga zirimo: Spotify, Apple Music, Audiomack, YouTube, ndetse na Boomplay aho abarenga miliyari imwe bamaze kuyumva. 

Abarenga miliyoni 191 bamaze kumva iyi alubumu kuri Spotify, miliyoni 274 kuri Audiomack, miliyoni 240 kuri Boomplay , miliyoni 123 million kuri YouTube, ndetse na miliyoni 190 kuri Apple Music. Imwe mu ndirimbo iri gukundwa cyane kuri iyi alubumu, ikaba ari iyo yise 'Unavailable' yafatanyije na Musa Keys.

Alubumu ya Davido Timeless ikomeje kumugusha neza

Iyi alubumu kandi ikaba imaze guca uduhigo nko kuba ari yo alubumu yumvishwe cyane mu Cyumweru cyayo cya mbere igisohoka kuri Spotify Nigeria, YouTube Nigeria, Boomplay, na Audiomack. Ikaba kandi yaranabaye alubumu y'Umunyafurika yumvishwe cyane ku rubuga rwa Apple music ku Cyumweru cyayo cya mbere.

Timeless ikaba iriho indirimbo 17 zirimo: Unavailable, Champion sound, kante, Na Money, No competition ndetse n'izindi. Kuri iyi alubumu kandi akaba yarafatanyije n'abandi bahanzi barimo: Cavemen, Angelina Kidjo, Logos Olori & Morravey, Asake, Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo , Dexta Daps wo muri Jamaica ndetse na Skepta. 

Timeless alubumu ya Kane ya Davido