Chley Nkosi yashimiye byimazeyo Diamond Platnumz

Chley Nkosi yashimiye byimazeyo Diamond Platnumz

 Jul 27, 2024 - 09:01

Nyuma yo gukorana indirimbo nka "Shu" na "Komasava" zose zikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi, Chley Nkosi yashimiye Diamond Platnumz wamwongereye igikundiro.

Umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo Chley Nkosi yashimiye Diamond Platnumz watumye yamamara akanakundwa n'abantu batandukanye ku isi.

Chley Nkosi abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ashimira Imana kuba yaramuhuje na diamond Platnumz kandi igakora ibintu bikomeye mu bihangano byabo nka 'SHU'. 'KOMASAVA'. Yavuze kandi ko Afite urukundo n'icyubahiro yakuye kuri Diamond.

Yagize ati:"Diamond warakoze kunyizera, ntabwo nakirengagiza inkunga n'urukundo ubu ndimo kwerekwa n'abantu bose."

Diamond Platinumz na abinyujije kuri Instagram yahise amusubiza ati:"N'ibindi byushi biracyaza."  

Chley yamenyekanye cyane binyuze muri collabo ze na Diamond zakunzwe ku isi nka 'SHU' na 'Komasava', tutirengagoje n'izindi nka 'Yahyuppiyah' yakoranye na Uncle Waffles n'izindi nyinshi.