Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Stephanie, umubyeyi wa Stefon Diggs, wahoze ari umukunzi wa Cardi B. Nubwo aba bombi batandukanye mu kwezi gushize, Stephanie yagaragaye yishimye cyane muri iki gitaramo cya Cardi B, nubwo byavuzwe ko ari mu rwego rwo gukomeza kuba hafi umuryango nka nyirakuru w’umwana w’umuhungu Cardi B na Diggs bibarutse mu Ugushyingo umwaka ushize.
Ikindi cyatunguranye ni uko muri iki gitaramo hagaragaye Ming Luanli, murumuna wa Nicki Minaj. Ku mbuga nkoranyambaga, Ming Luanli yasobanuye ko kujya muri iki gitaramo bitavuze ko hari uruhande ahisemo mu makimbirane amaze igihe hagati ya Nicki Minaj na Cardi B.
Cardi B na Nicki Minaj bamaze imyaka myinshi mu makimbirane, aho mu 2018 byageze aho Cardi B atera Nicki Minaj inkweto mu birori bya New York Fashion Week. No mu mwaka ushize bongeye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.
Muri icyo gitaramo kandi, Cardi B yazanye ku rubyiniro umuraperikazi Megan Thee Stallion bafatanya kuririmba indirimbo yabo ikunzwe cyane WAP, ibintu byashimishije cyane abafana bari bitabiriye.





Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
