Umuraperikazi Cardi B yasobanuye neza ko amaze gihe kirenga umwaka wose atinya kubaho ubuzima bwe asanzwe amenyereye kubera igitutu cy’abafana.
Cardi B yavuze ko abafana ari bo bari baratumye aterera agati mu ryinyo
Ubwo yari mu kiganiro na Comolex 360, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye aceceka nta gusohora indirimbo iyo ari yo yose hafi umwaka wose, ari ukubera ko abafana bamwibasiye bikabije binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byaramubuzaga amahwemo.
Cardi B yavuze ko abafana ari bo bari baramubujije amahwemo
Cardi yatangiye umwaka neza asohora indirimbo ye yise “Enough(Miami)” , indirimbo ifite abarenga miliyoni 5 bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.
