CAF CL:APR FC yananiwe kwishakira impamba imbere ya Gaadiidka FC

CAF CL:APR FC yananiwe kwishakira impamba imbere ya Gaadiidka FC

 Aug 19, 2023 - 13:44

Ikipe ya APR FC yanganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia mu mukino ubanza w'injonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00 nibwo kuri Kigali Pele Stadium hari hatangiye umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, hagati ya APR FC na Gaadiidka yo muri Somalia.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:Pavelh Ndzila, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunnusu, Nshimiyimana Ismael, Ali Shaiboub, Ruboneka Bosco, Apam Bemol, Kwitonda Allain Bacca, Thadeo Luanga na Victory Mbaoma.

Abakinnyi Gaadidka FC yabanje mu kibuga:Alkadi ARIAS, Osman Mohamed Pentecost Ikedinachi, Mohamed Hussein, Zakari Soohyane, Abdirahman Abdiwali, Aluwatobi Paul, Moro Christian, Ouattara Said, Landary Francois na Kagaba Nicholas.

Umukino watangiye abakunzi ba APR FC bafite ikizere kinshi cyo gutahana intsinzi kuri uyu munsi, dore ko nta kinini cyari kitezwe kuri Gaadiidka FC bigendanye n'uko umupira wo muri Somalia uhagaze muri iyi minsi.

Ibi byatumye APR FC itangira umukino iri hejuru cyane ndetse igerageza uburyo butandukanye bwo gushaka igitego, ariko uko iminota yagiye izamuka byagiye bihinduka, abasore ba Gaadiidka nabo batangira kubaka neza umukino.

Ku munota wa 32 nibwo myugariro Nshimiyimana Yunus yatanze umupira ntihagira uwufata, umuzamu Pavelh Ndzila yanga ko urenga awusanga hafi ya koruneri awutera imbere wifatirwa na Mohamed Hussein Fara wa Gaadiidka FC.

Uyu musore yahise atera uyu mupira mu gihe Pavelh yari ataragera mu izamu ahuriramo nawo arwana no kuwukuramo, ariko biranga Gaadiidka FC iba ifunguye amazamu gutyo. Igice cya mbere cyarinze kirangira APR FC igishaka igitego cyo kwishyura ariko cyabuze. 

Igice cya kabiri APR FC yagitangiye isatira cyane inyuze cyane cyane mu bakinnyi bayo bo ku mpande, ku munota wa 48 Fitina Ombolenga azamukana umupira neza awuhereza rutahizamu Victor Mbaoma wahise atsinda igitego cyo kwishyura.

Mbaoma niwe watsindiye APR FC

Ikipe ya APR FC yari igifite iminota 40 yose yo gushaka intsinzi, yakomeje kwataka ishaka igitego cya kabiri ari nako Gaadiidka FC nayo yasatiraga izamu ikoresheje imipira miremire kandi yihuta.

Ku munota wa 67, Ruboneka jean Bosco wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Kwitonda Allain yatsinze igitego ariko kirangwa kuko habayeho kurarira.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yabona igitego cya kabiri ariko umukino urangira kitabonetse, akaba azisobanura mu mukino wo kwishyura uzaba tariki 26 Kamena 2023 hakaboneka ikipe ijya mu ijonjora rya kabiri mu nzira yerekeza mu matsinda.

APR FC izashakira intsinzi mu mukino wo kwishyura