"Byarangiye kandi murabeho"- Munyakazi Sadate yasezeye abakunzi ba ruhago nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports

"Byarangiye kandi murabeho"- Munyakazi Sadate yasezeye abakunzi ba ruhago nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports

 Nov 11, 2022 - 16:48

Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yasezeye nyuma y'uko Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports.

Ni umukino wari wateje impagarara hagati y'abakunzi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, ndetse n'abakunzi ba ruhago muri rusange aho byibazwaga niba Kiyovu ikomeza guha Rayon Sports ibyo imaze kuyimenyereza.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ku gikombe cya 'Made in Rwanda', Sadate yatangaje ko Kiyovu Sports nitsinda Rayon Sports ku mukino ukurikira muri shampiyona azasezera burundu mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Ubwo umukino wari utegerejwe kuri uyu wa Gatanu, Sadate yongeye kuganira n'ikinyamakuru Igihe yemeza ko koko atazongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Rayon Sports.

Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego bibiri byatsinzwe na Nshimiyimana Ismail Pitchou na Mugenzi Bienvenue, kuri kimwe cya Rayon Sports cyatsinzwe na Essomba Willy Onana kuri penariti.

Munyakazi Sadate yagiye ku rukuta rwe rwa twitter nyuma y'uyu mukino, yandikaho ati:"Done and Bye."

Tugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ko ibyo gutsindwa byabaye ndetse akaba asezeye nk'uko yabisezeranyije abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye iva ku mwanya wa mbere yariho ijya ku mwanya wa kabiri, aho irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere.

Munyakazi yayoboye Rayon Sports hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019, yeguzwa ku wa 22 Nzeri 2020 nyuma y’amezi 13 kubera ibibazo by'imiyoborere byari muri Rayon Sports.