Umuvugizi we aganira n'ikinyamakuru E News yagize ati:"Birababaje kubona abatekamutwe bakoresha umubano wa hafi hagati y'abafana n'ibyamamare ku nyungu zabo bwite. Aka ni akanyafu gakomeye ko kwibutsa abantu kubasubiza ubutumwa bwo kuri interineti buje nta ruhare babiguzemo, cyane ubuturutse ku bakinnyi badasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga cayne.
Ibi Brad Pitt yabivuze nyuma y'iminsi mike uyu mugore w’Umufaransa yibwe madorari arenga ibihumbi 850(1,189,718,701Frw) n’umutekamutwe wakoresheje amafoto yakozwe hifashijwe ubwenge buhangano (AI) akigira Brad Pitt ndetse bakajya no mu rukundo, maze akaza kumubwira akeneye amafaranga yo kwivuza kanseri.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uyu mugore witwa Anne w’imyaka 53, yavumbuye ubwo buriganya nyuma yo gusoma amakuru mu itangazamkuru avuga ku itandukana rya Brad Pitt na Angelina Jolie, ndetse n’amakuru ajyanye n’urukundo rwe rushya.
Anne yavuze ko yizeye ko we na Pitt bakundanye kuri interineti nyamara ari umutekamutwe wanamusabye gutandukana n’umugabo babanaga kugira ngo babane.
Anne ubu yashyizeho urubuga rwo gukusanya inkunga kugira ngo yishyure abanyamategeko bazamusha kugaruza amafaranga yibwe.
