Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, akanyamuneza ni kose nyuma yo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko.
Ni impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Cavendish aho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, yavuze ko bitari byoroshye kugira ngo arangize, dore ko yatangiriye muri Kaminuza ya International University of East Africa (IUEA) muri Kanama 2016, ariko aza kuyivamo akomereza muri Cavendish.
Bobi Wine, yagaragaje ko yahuye n'imbogamizi nyinshi mu myigire ye, kuko yakabaye yarasoje mu mwaka washize, ariko ngo ntibyakunze kubera ko hari isomo atari yarize, bituma adahabwa impamyabumenyi ye.
Uyu mugabo wari usanzwe ufite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'umuziki, yashimiye abantu bose bamufashije muri urwo rugendo rutari rworoshye guhera ku banyeshuri biganye hamwe n'abarimu be , ariko byumwihariko ashimira umugore we Barbie Kyagulanyi aho yavuze ko yamuteraga imbaraga muri byose.






Bobi Wine yasoje ibyiciro cya Kabiri mu mategeko
