Bimwe mu byamamare byo muri Ghana byitabiriye ubukwe bwa Davido

Bimwe mu byamamare byo muri Ghana byitabiriye ubukwe bwa Davido

 Aug 11, 2025 - 19:40

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare bitandukanye, by'umwihariko byo muri Ghana, byitabiriye ubukwe bw'agatangaza bwa Davido n'umugore we.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025 ni bwo Davido yongeye gushyingiranywa n'umugore we Chioma Rowland mu birori bisirimutse by'abambaye imyeru, byayobowe n'abashyingiye se na nyina ba Davido, byitabiriwe n'abakomeye ndetse bigahongwamo akayabo k'amafaranga.

Ubu bukwe bwabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari bwahawe izina ry'akabyiniriro ka #Chivido2025 rigizwe n'intagiriro, 'Chi", y'izina Chioma ry'umugore n'impera, 'vido', y'izina Davido ry'umugabo.

Uretse ibyamamare bitandukanye muri rusange nka papa we, Adeleke, ndetse na Aliko Dangote, umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, hitabiriye ibyamamare byinshi n'abo muri Ghana ntibahatangwa.

Mu Banya-Ghana harimo GH Hyper, Umunya-Ghana ushinzwe kuvuga neza Davido ku mbuga nkoranyambaga, wahageranye n'ibindi byamamare bagenzi be nka Adekunle Gold, Teni, Zlatan Ibile n'abandi aho babanje guhurira mu musangiro wabanjirije ikirori cy'ubukwe nyirizina.

Edwina Akufo-Addo, umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, na we yari yitabiriye iyo mihango y'urukurikirane yatwaye Davido asatira Milliyoni 4 z'Amadolari ya Amerika.

Stonebwoy, Umuhanzi wo muri Ghana wibitseho ibihembo bitandukanye by'umwihariko mu njyana ya Reggae na Dancehall, yitabiriye ibi birori ari kumwe n'umugore we, Dr. Louisa, ibyatumye ubu bukwe bukomeza kuvugisha benshi by'umwihariko mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika no hanze yaho.

Kojo Soboh, Umuyobozi wa sosiyete yitwa 'EMY Africa' itegura ibihembo n'ibitambo bitandukanye muri Afurika akaba ari na we wayishize, na we ntiyatanzwe muri ibi birori byari bibereye ijisho mu kubirebera mu mashusho ariko by'umwihariko ku babyitabiriye bukaba akarusho.

kojo Soboh utegura ibihembo n'ibitambo bitandukanye na we yari yitabiriye ibi birori by'akataboneka.

Imihango yabanjirije ubu bukwe ya "The Havana Night", yatumye abayitabiriye bamara igihe bishimisha mu miziki, ubwiza n'imideri, n'ibindi byari byabateguriwe mu rwego rwo kugira ngo bidagadure, ibyatumye ku mbuga nkoranyambaga hakomeza guhererekanywa amashusho y'uko byari byifashe muri iyo mihango dore ko amakuru yabyo yakurikiranirwaga hafi n'abatari bake.

Uko kuhaboneka kw'ibi byamamare bitandukanye byo muri Ghana byagaragaje ubufatanye n'ubucuti buri hagati y'ababarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro n'ubushabitsi muri Afurika ndetse bituma habaho ibirori byiza bya #Chivido2025.