Bill Gates agiye gutanga ubutunzi bwe hafi ya bwose

Bill Gates agiye gutanga ubutunzi bwe hafi ya bwose

 May 8, 2025 - 21:02

Bill Gates yahishuye ko afite gahunda yo gutanga ubutunzi bwe hafi ya bwose, aho azatanga miliyari 200  z'amadolari binyuzi mu kigo cye gitanga ubufasha kitwa Bill and Melinda Gates Foundation, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo byugarije isi.

Ni ibintu Bill Gates yifuza gukora mu myaka 20, mu rwego rwo kuzibukwa nk'umuntu wafashije isi aho kuzapfa agasigara yibukwa nk'umuherwe ku isi.

Bill and Melinda Gates Foundation, yashinzwe mu 2000, ikaba imaze gushora imari ya miliyari 100 z'amadorari yashowe mu gutabara ubuzima bw'amamiliyoni y'abatuye isi, harimo no gutera inkunga ibikorwa byo gukora inkingo no kurwanya indwara.

Mu rwego rwo kwihutisha imbaraga z'icyo kigo, Bill Gates arateganya kwibanda ku bice bitatu by'ingenzi: kurwanya impfu z'ababyeyi n'abana, kurandura indwara zandura, no gukura abantu benshi mu bukene.

Kugeza ubu Gates ubutunzi bwe bubarirwa agaciro ka miliyari 108 z'amadolari, aho Bloomberg’s Billionaires Index imushyira ku mwanya wa gatanu mu batunze agatubutse ku isi.

Icyakora, yavuze ko umutungo we uzagabanukaho 99% mu 2045, kuko miliyari 200 z'amadorali ateganya gutanga binyuze muri Bill and Melinda Gates Foundation mu myaka 20 iri imbere, zizaturuka ku nkunga yari isanzwemo ingana na miliyari 77 z'amadolari ndetse n'umutungo we bwite, harimo amafaranga yose azava mu ishoramari akomeje gukora.

Bill Gates agiye gutanga ubutunzi bwe hafi ya bwose

Bill Gates azatanga ubutunzi bwe hafi ya bwose mu myaka 20