Bidasubirwaho Jose Chameleone na Bebe Cool hagomba guca uwambaye

Bidasubirwaho Jose Chameleone na Bebe Cool hagomba guca uwambaye

 Sep 26, 2023 - 18:21

Byarangije kwemezwa ko Jose Chameleone na Bebe Cool bagomba guhurira ku rubyiniro umwe akemeza undi nyuma yuko Depite Thomas Tayebwa aciye rengarenga bikarangira bose bayirenze.

Nyuma yuko Thomas Tayebwa Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda atanze igitekerezo ku rubuga rwa X ko yifuza ko ibihangange bibiri mu muziki wa Uganda Jose Chameleone na Bebe Cool bahurira ku rubyiniro bagahangana nkuko biheruka kugenda kuri Sheebah Karungi na Cindy Sanyu, Balaam Barugahara usanzwe ategura ibitaramo muri iki gihugu, yarangije kwemeza ko yarangije kubyitegura rugikubita.

Balaam Barugahara akaba abitangaje nyuma yuko uyu Depite Tayebwa yari yababijije niba ntawategura icyo  gitararamo. Barugahara mu gusubiza Depite kuri X, yavuze ko imyitegura igeze kure kandi ko bigomba kuba vuba bidatinze, ndetse ahita anashimangira ko bose barangije kubyemera. Ku ikubitiro, Bebe Cool akaba ari we wari wabanje kwemera ko yiteguye guhangana na Jose Chameleone kandi ko abyishimiye cyane.

Jose Chomeleone na Bebe Cool bagiye guhurira ku rubyiniro

Ku rundi ruhande, iki cyifuzo Depite yatanze, nticyiri kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bamwe ibitekerezo bari gutanga bavuga ko guverinoma hari ibibazo byinshi byugarije igihugu yagakwiye kwitaho kuruta gushishikarira iby'umuziki. Ari nako bagaragaza ko abadepite bagakwiye gushaka uko hatorwa amategeko yo kurengera abahanzi ku bihangano byabo, kuruta gushyigikira ibitaramo.

Nyamara rero, Depite Tayebwa ntiyaripfanye kuko nawe yahise aza arabasubiza, avuga ko atiyumvisha neza ukuntu abantu batumva neza akamaro ko gushyigikira umuziki kandi ngo byaragaragaye ko umuziki ari kimwe mu bice biri kwinjiriza iguhugu amafaranga menshi. Akaba yatanze urugero rwa Getto Kids ndetse n'umuhanzi Eddy Kenzo. Akaba yanagaragaje ko kandi mu 230 umuziki uzaba utanga akazi ku bantu ibihumbi 500,000.

Depite Thomas Tayebwa ntiyumva ukuntu bamwe muri Uganda batabona akamaro ka muzika n'impamvu Leta yashoramo amafaranga

Uyu mudepite akaba yavuze ko bavuga ibi, ari abadashyigikiye ubutegetsi kandi bakaba bari kwirengagiza nkana umusanzu wa muzika mu musaruro mbumbe w'igihugu (GDP).  Ati "Nimureke ihangana rikomeze hagati ya Bebe Cool na Jose Chameleone." Ntakabuza nkuko ku wa 15 Nzeri 2023 kuri Kololo Independence grounds hagati ya Sheebah na Cindy umuriro wari wagurumanye, aba nabo baraza ari ugukongeza umuriro mu gihe hategerejwe itariki nyiriza.