Bidasubirwaho Davido na Chioma bibarutse impanga-Videwo

Bidasubirwaho Davido na Chioma bibarutse impanga-Videwo

 Oct 13, 2023 - 23:33

Nyuma y'ibisa n'urujijo ku kuba niba Davido n'umugore we barabyaye, harangije gusohoka amashusho y'abana b'uyu muhanzi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore wa Davido Chioma ateruye abana babiri b'impanga yabyaye ku wa 09 Ukwakira 2023.

Davido na Chioma babyaye impanga

Aya mashusho asohotse nyuma yuko mu minsi mike ishize abantu bari bakomeje gusohora amafoto ya kera Davido n'umugore we baryamye ku gitanda kwa muganga, ibyatumye uyu muhanzi asaba abantu kureka gukwirakwiza amafoto ya kera.

Bikaba bitangazwa ko Davido n'umugore we babyaye umuhungu n'umukobwa. Bikaba ari ibyishimo by'agahebuzo, dore ko mu mwaka washize bapfushije imfura yabo y'umuhungu Ifeanyi waguye muri pisine y'iwabo mu rugo.