Beyoncé yatunguranye mu mikino ya Olempike 2024

Beyoncé yatunguranye mu mikino ya Olempike 2024

 Jul 27, 2024 - 12:58

Umuhanzikazi Beyoncé yaraye atunguranye mu mikino Olempike 2024, ubwo yagaragaraga ku rubyiniro mu buryo butari bwitezwe n'abantu.

Kuri uyu wa wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024, ubwo i Paris mu Bufaransa hatangizwaga ku mugaragaro imikino ya Olempike 2024, umuhanzikazi Beyoncé yaje gutungurana.

Mu gihe byari byitezwe ko ibyamamare bigomba kugaragaza ku rubyiniro ari Celine Dion, Aya Nakamura na Lady Gaga nk'uko byatangajwe, abari bitabiriye ibi birori batunguwe no kubona na Beyoncé ku rubyiniro birabatungura kuko batari bamwiteze.

Beyoncé yinjiriye muri imwe mu ndirimbo ze igezweho muri America yitwa 'Ya Ya', ikaba iri no kuri album aherutse gushyira hanze yise 'Cowboy Carter', dore ko yaserutse yambaye n'imyenda yamamaza iyi album.

Mu gihe kingana n'iminota ibiri n'amasegonda 30 yamaze ku rubyiniro, igikorwa nyamukuru cyari kimuzanye akaba yari aje guhamagara ikipe y'abakunnyi bahagarariye America muri iyi mikino.

Ni ibintu byashimishije abantu benshi kumubona ku rubyiniro nk'umuntu ukunzwe n'abantu benshi.