Umuhanzikazi Beyonce yamaze gutangaza izina rya alubumu ye nshya izasohoka mu mpera z'uku kwezi.
Binyuze kuri page ye ya Instagram, Beyonce yasangije abakunzi be ifoto iriho izinarya Album ye nshya, yise "Cowboy Carter"
Iyi alubumu izaba ari iya 8 kuri uyu muhanzikazi, ikaba ije ikurikira Renaissance yasohotse ku ya 29 Nyakanga 2022, umuzingo wari ugizwe n'indirimbo 16 zakunzwe n'abatari bake.
Benshi bari bagerezanyije amatsiko uyu muzingo, nyuma y'uko "Renaissance" wabaye umuzingo wingukiye Beyonce ku buryo bukomeye, binyuze muri tour yitiriye uwo muzingo ikamwimjiriza amamiliyoni yavuye mu bitaramo yakoze.
