Beyoncé yabaye umugore wa mbere w’umwirabura ubashije kuza ku mwanya wa mbere n’indirimbo yo munjyana ya Country, abifashijwemo n’indirimbo ye nshya “Texas Hold ‘Em”, nyuma yo gutangira icyumweru gishize iri ku mwanya wa Kabiri.
Iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya country, yahise iba indirimbo ya cyenda y’uyu muhanzikazi ku giti cye ije ku mwanya wa 1 kuri Billboard.
N’ubwo amaradiyo amwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yavanje guseta ibirenge mu gucyranga iyi ndirimbo, gusa ntibyabujije ko ifata nyine umwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 ariko mu ndirimbo zikozwe mu njyana ya Country, ari na byo bayanatumye Beyonce aca ako gahigo nk’umuhanzikazi wa mbere w’umwirabura.
