Bambutse Gatuna-Perezida wa Rayon yavuze kuri Ojera na Baale bategerejwe i Kigali

Bambutse Gatuna-Perezida wa Rayon yavuze kuri Ojera na Baale bategerejwe i Kigali

 Jul 27, 2023 - 03:58

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yemeje ko Joackiam Ojera ari kuza i Kigali aho aje kumvikana na Rayon Sports, aho azana na Charles Baale wamaze gusinyishwa.

Uretse inkuru yo kumurika imyenda ikipe ya Rayon Sports izakoresha mu mwaka w'imikino 2023/2024, indi nkuru imaze iminsi ica ibintu mu ikipe ya Rayon Sports ni isinyishwa ry'umugande Joackim Ojera.

Uyu musore yakiniye ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino ariko akina ari intizanyo y'ikipe ya URA FC y'iwabo muri Uganda, ariko abakunzi ba Rayon Sports bakaba baramushimye ku buryo bifuza kumugumana burundu atari intizanyo.

Ni muri urwo rwego ikipe ya Rayon Sports yitabaje abakunzi bayo ibasaha iwitanga kugira ngo uyu musore abe yasinyira iyi kipe, aho bivugwa ko hakenewe miliyoni 25 z'amanyarwanda kugira ngo babe bamwegukanda dore ko agifite amaseserano y'umwaka umwe muri URA FC.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidele yagiranye na Radio Rwanda, yabajijwe ku kibazo cya Joackiam Ojera ndetse na mugenzi we nawe w'umugande Charles Baale, avuga ko bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna berekeza i Kigali.

Ojera agarutse i Kigali gusozanya na Rayon Sports

Uwayezu jean Fidele kandi yakomeje avuga ko abafana bitabiriye icyo gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gusinyisha Ojera, ndetse hakaba hamaze kuboneka atari make n'ubwo akenewe ataruzura.

Abakunzi ba Rayon Sports bamazwe impungenge aho Uwayezu yemeje ko habura nka miliyoni umunani, ndetse yongeraho ko ayo atabuza Rayon Sports gusinyisha Joackim Ojera kuko atabura.

Rutahizamu Charles Baale uzanye na Joackiam Ojera we yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, uyu musore wakiniraga Villa yo muri Uganda akaba ari umwe muri ba rutahizamu babiri bitwaye neza cyane muri shampiyona y'umwaka ushize muri Uganda.

Charles Baale we yamaze gusinyira Rayon Sports