Baduhaga amafaranga ngo dusibe indirimbo bitaba ibyo bakagukangisha kukwirukana -DJ Adams

Baduhaga amafaranga ngo dusibe indirimbo bitaba ibyo bakagukangisha kukwirukana -DJ Adams

 Jun 21, 2025 - 14:06

Nyuma y'uko umunyamakuru Ngabo Roben atangaje ko impamvu indirimbo za Tom Close zakundwaga n'abantu ari uko zakinwaga zonyine kuri radiyo, DJ Adams wari umunyamakuru muri icyo gihe yahishuye uko abarimo Alex Muyoboke bajyaga baza bakabishyura bagasiba indirimbo z'abandi bahanzi.

Mu kiganiro umunyamakuru Ngabo Roben aherutse gukorera ku muyoboro wa YouTube witwa 'Narababwiye TV', yashimangiye ko Tom Close ari we muhanzi wakabirijwe mu mateka y'umuziki nyarwanda, nyamara n'indirimbo ze atari nziza.

Icyo gihe yavuze ko impamvu Tom Close indirimbo zakundwaga cyane, ngo ni uko ari zo zakinwaga zonyine kuri radiyo abantu bakisanga nta yandi mahitamo bafite yo kumva izindi ndirimbo bikarangira bakunze iza Tom Close kuko ari zo zabahoraga mu matwi.

Yagize ati "Tom Close usubiramo indirimbo yakoze muri za 2008 ukumva ntabwo zari nziza...Zakinwaga zonyine abantu bakazumva bakazikunda, ariko ntabwo zari indirimbo nziza."

Nyuma y'uko atangaje ibi bigateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga benshi bamutera amabuye ko yarengereye, Dj Adms wari umunyamakuru muri icyo gihe yaje kugaragaza ko amushyigikiye.

Mu kiganiro yagiranye na 'Maisha Entertainment', Dj Adams yahamije ko koko indirimbo za Tom Close ari zo zakinwaga cyane kuri radiyo kuko abarimo Alex Muyoboke n'abandi bakoranaga bya hafi na Tom Close bajya baza kubishyura ngo basibe indirimbo z'abandi bahanzi.

Ati "Ese ubundi ni gute zitari kubaryohera? Mbwira ukuntu zitari kubaryohera. Ni we wari uhari. Ba Meddy, The Ben bagiye, abandi bana ba Muyoboke basibishije indirimbo zabo ku ma radiyo..Mwashakaga ko twumva izindi ndirimbo zivuye he ko ari twe twazisibaga? Ntibaduhaga amafaranga ngo tuzisibe se, bitaba ibyo bakagukangisha kukwirukana."

Dj Adams kandi yanyomoje Alex Muyoboke uherutse kugaragaza ko Tom Close ari umuhanzi watwaye ibihembo byinshi birimo Salax na Primus Guma Guma Super Stars.

Dj Adams yashimangiye ko Guma Guma yayitwaye bayimwibiye, naho Salax awards avuga ko niyo adahatana yari kuzitwara kuko n'ubundi ngo zatangwaga n'inshuti ze zirimo Mike Karangwa, Emma Claudine, Ally Soudi, Alex Muyoboke n'abandi. 

Dj Adams yashinje Alex Muyoboke gusibisha indirimbo z'abandi bahanzi kuri radiyo

Muyoboke yagaragaje ko Tom Close ari we muhanzi watwaye ibihembo byinshi mu myaka yatambutse