Ashaka kwiyahura, indirimbo ze ntiziri gukinwa: Avugwa kuri P.Diddy

Ashaka kwiyahura, indirimbo ze ntiziri gukinwa: Avugwa kuri P.Diddy

 Sep 21, 2024 - 12:49

Ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika biri kwandika ko umuraperi P.Diddy ashaka kwiyahura akoresheje isaha, mu gihe ku rundi hande ikindi kinyamakuru cyahishuye ko indirimbo z'uyu muraperi zitari gukinwa kuri Radiyo zikomeye muri Amerika.

Nyuma y'uko umuraperi P.Diddy atanze miliyoni 50$ ngo aburane ari hanze urukiko rukabyanga, kuri ubu ibinyamakuri birimo NBC na People Magazine biratangaza ko ashobora kwiyahura akoresheje isaha.

Abantu baganiriye n'ibi binyamakuru, batangaje ko abantu bafite amazina akomeye nka ya Diddy, iyo bashinjwa ibyaha nk'ibye bakunze kwiyahura bakoresheje isaha.

Bamwe babwiye People Magazine ko Diddy muri iyi minsi yihebye kandi akaba agaragaza imitekerereze itameze neza.

Umuvugizi wa P.Diddy yatangarije NBC ko Diddy ameze neza kandi yiteguye guhangana n'ibyo ashinjwa ndetse akerekana ukuri. Ati "Diddy arakomeye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

"Icyo ahanze amaso ni ukwiregura. Yiteguye kwikura imbere y'ibirego, kandi yifitiye ikizere haba imbere y'amategeko no kwerekena ukuri."

Ku rundi ruhande, TMZ yatangaje ko yavugishije abayobozi ba za radiyo zitandukanye muri Amerika babahamiriza ko guhera muri Gicurasi 2024 ubwo hasakazwaga amashusho ya Diddy akubita uwari umukunzi we Cassie, batangiye guhagarika gucuranga indirimbo ze.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umuvugizi wa iHeartRadio yabahamirije ko bagiye bahagarika indirimbo za Diddy mu bihe bitandukanye bitewe n'ishami ry'iki gitangamakuru.

Yavuze ko nk'ishami ryabo ricuranga indirimbo za hip hop rya JAM'N 94.5 riri Boston ryaretse kumucuranga mu mwaka washize ubwo Cassie Ventura yavugaga ko Diddy yajyaga umuhohotera bagikundana.

Izindi radiyo TMZ yatangaje zirimo 93.5 KDAY, 99.1 KGGI, Audacy n'izindi, aho izi zose zavuze ko zafashe uyu mwanzuro guhera muri Gicurasi 2024.

P.Diddy afungiye  i Manhattan guhera ku wa Mbere w'iki Cyumweru akurikiranweho ibyaha bitatu ari byo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi butemewe no gucuruza abantu. Biramutse bimuhamye yafungwa imyaka 15 cyangwa agakatirwa burundu.