Arimo gushakishwa uruhindu na polisi nyuma yo kuka uruhinja umwotsi wa shisha

Arimo gushakishwa uruhindu na polisi nyuma yo kuka uruhinja umwotsi wa shisha

 Mar 11, 2024 - 20:31

Umugore arahigishwa uruhindu na polisi nyuma y'uko yagaragaye atera uruhinja umwotsi wa shisha.

Nyuma yuko amashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugore uhuha umwotsi wa shisha ku ruhinja, abayobozi mu mujyi wa Lagos muri Nigeria barimo gushakisha uruhindu uyu mugore.

Iri shakisha rije nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bari bahagurukiye iki kibazo bagahamagarira inzego zibishinzwe kurenganura uwo mwana.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo (DSVA) yasezeranije abaturage ko bazakurikirana uyu mugore bakurikije amategeko y’igihugu, kugeza bamufashe.