Alliah Cool yahaye mama we impano y'imodoka

Alliah Cool yahaye mama we impano y'imodoka

 Sep 28, 2023 - 20:31

Isimbi Alliance wamenyekanye cyane nka Alliah Cool mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda by'umwihariko muri cinema, yahaye impano y'imodoka umubyeyi we.

Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bavugisha benshi mu Rwanda mu ruhando rw'imyidagaduro, bitewe n'izina amaze kubaka abikesha cinema.

Uyu munyarwandakazi yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ahereza mama we imfunguzo z'iyi modoka yamuhaye bayicayemo, maze yandikaho ati:"Ni umugore ukomeye, akwiye ibi ndetse n'ibirenze, ndagukunda mama wange."

Mama wa Alliah Cool ku modoka yahawe n'umukobwa we

Byagorana cyane kuba ukunda gukurikira amakuru y'imyidagaduro mu Rwanda ukaba utari uyu mukobwa, unabarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babes rimaze iminsi rivugisha abatari bake haba kuri murandasi no mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Alliah Cool yavugishije benshi mu 2022 ubwo byamenyekanaga ko uyu mukobwa yiyujurije inzu mu mujyi wa Kigali Kibagabaga, bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 500 z'amanyarwanda.

Uyu mukobwa ubarizwa kompanyi y'abanya-Nigeria yitwa One Percent International inabarizwamo umunyarwanda Platini, ni na Ambasaderi w'umuryango w'abibumbye mu guharanira kugarura amahoro ku isi(UN Eminent Peace Ambassador).

Alliah ahereza mama we imfunguzo z'imodoka yamuguriye