Aliko Dangote yicuza bikomeye kuba ataraguze ikipe ya Arsenal igihendutse

Aliko Dangote yicuza bikomeye kuba ataraguze ikipe ya Arsenal igihendutse

 Sep 13, 2025 - 12:33

Mu kiganiro n'itangazamakuru umuherwe ukomeye muri Afurika, Aliko Dangote wo muri Nigeria, yagaragaje ko yicuza kuba ataraguze ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ubwo yari igifite agaciro ka miliyari 2 z’amadorari, kandi nyamara yarabyifuzaga cyane.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yasobanuye neza impamvu yatumye atayigura.

Dangote yavuze ko nubwo Arsenal ubu ifite agaciro ka miliyari 4 z’amadorari bitewe n’intsinzi imaze kugeraho mu marushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru, icyo gihe yari afite imishinga minini y’ubucuruzi yari akwiye kurangiza.

Uyu mugabo usanzwe uzwiho ubukire butagereranywa ku mugabane wa Afurika, kandi ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda n’ubucuruzi muri Afurika y’uburasirazuba na Afurika yo hagati, avuga ko icyemezo cyo kutagura Arsenal icyo gihe atari uko atabyifuzaga, ahubwo ko yari ashyize imbere gukomeza imishinga yari yaratangiye.

Abahanga mu by’imari bavuga ko igiciro cy’iby’imikino, cyane cyane amakipe akomeye y’umupira w’amaguru nka Arsenal, kiri kuzamuka ku buryo mu gihe cy’imyaka mike igiciro gishobora kwiyongera inshuro nyinshi, bityo bikaba ari icyemezo gikomeye ku bashoramari ku rwego rw’isi.

Ubu, abakunzi ba siporo basigaye bategereje kumva niba Aliko Dangote azakomeza kuba igice cy’uru rugendo rwa Arsenal cyangwa niba azakomeza gushyira ingufu mu mishinga ye y’ubukungu mu bihugu bya Afurika.

Aliko Dangote yicuza kuba ataraguze ikipe ya Arsenal