Album ya Taylor Swift iravugwaho kuzasebya Blake Lively

Album ya Taylor Swift iravugwaho kuzasebya Blake Lively

 Aug 17, 2025 - 13:05

Indirimbo iri kuri album Taylor Swift yitegura gusohora iranugwanugwaho kuzasebya umukinnyikazi wa filimi Blake Lively wahoze ari inshuti magara ye.

Ku wa 13 Kanama ni bwo uyu muhanzikazi w'imyaka 35 y'amavuko yatangaje ko ari kwitegura kumurika uyu muzingo w'indirimbo yise "The Life of a Show Girl". Muri uyu muzingo ni ho harimo indirimbo yitwa 'Ruin the Friendship' bivugwa ko ngo izaba ivugamo uburyo Swift yanyunyurizwaga/yahomberaga mu bucuti bwe na Lively w'imyaka 37 y'amavuko.

Hari amakuru yahawe People ko kugeza ubu Swift na Lively batakivugana kubera ko ikipe ifasha Lively yajyanye mu nkiko Swift mu Ukuboza kwa 2024 nyuma y'uko hari ibyo bashatse ko abakorera akabyanga.

Ubucuti bw'aba bombi bwaciye ibintu mu myaka ya za 2014 ndetse Swift yakoreshaga abana b'abakobwa ba Lively mu bihangano bye. Ijwi rya James, umukobwa wa Lively, ryumvikaba mu ndirimbo yatumbagirije izina Swift yitwa 'Georgeous'. Amazina y'abana b'abakobwa 3 bose ba Lively, James, Inez na Betty, agaragara mu ndirimbo 'Folklore' ya Swift, ibigaragaza umubano ukomeye cyane aba bombi bagiranye.

Ubucuti bw'aba bombi bwaciye ibintu muri za 2014.

Nyamara ku rundi ruhande, Swift yakuyeho urujijo avuga ko ibyo ari ibihuha. Yasobanuriye kuri New Heights ko yatangiye gukora kuri uyu muzingo w'indirimbo ubwo yari ari i Burayi mu ruhererekane rw'ibitaramo bye bya 'Eras Tour' yakoze mbere y'uko ibye na atangira kuvugwaho ibyo yise bihuha.

Kuva icyo gihe ubwo Swift yajyanywaga mu nkiko n'ikipe ya Lively, imbaraga z'ubucuti ku ruhande rwa Swift zaragabanutse ndetse n'umukunzi we Travis Kelce yahise areka gikurikira, kuri Instagram, Reynolds wafashe iyambere mu kujyana mu nkiko Swift.