Alain Mukularinda yagaruye Dr Claude mu muziki

Alain Mukularinda yagaruye Dr Claude mu muziki

 Jun 8, 2024 - 13:03

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi Dr Claude wakanyujijeho mu myaka yo hambere atagaragara mu muziki Nyarwanda, yongeye kwigaragaza abifashijwemo na Alain Mukularinda usanzwe ufasha abahanzi.

Umuhanzi Dr Claude wari umaze imyaka igera ku icyenda ataba mu Rwanda, yongeye kugaruka mu Rwanda atungurwa n’iterambere  ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ugereranyije n’aho yarusize, ahita akuramo igitekerezo cyo gukora indirimbo.

Bitewe n’igihe yari amaze atagaragara mu muziki, byabanje kumugora ariko ku bw’amahirwe aza guhura na Alain Muku usanzwe afasha abahanzi batandukanye, na we yiyemeza kumufasha kongera kumugarura mu muziki.

Binyuze mu nzu ifasha abahanzi yashinzwe na Alain Muku, yise ‘The Boss Papa’, ubu yatangiye gufasha  Dr Claude, akaba ari we uzajya amufasha mu bikorwa bye by’umuziki bya buri munsi.

Ku ikubitiro akaba yamaze gusubiramo imwe mu ndirimbo ze yise ‘Contre Succés’ yakanyujijeho mu myaka yo hambere.

Nyuma yo kubona aho u Rwanda rugeze, nibwo Dr Claude yagize igitekerezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo arata ibigwi Perezida Paul Kagame ndetse anamushimira aho amaze kugeza u Rwanda.

Dr Claude akaba yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 yerekeza Mozambique, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nk’igikara, baramujyanye n’izindi.

Dr Claude yagarutse mu muziki Nyarwanda abifashijwemo na Alain Muku