Abaforomokazi ku isonga mu bagore baca inyuma abo bashakanye

Abaforomokazi ku isonga mu bagore baca inyuma abo bashakanye

 Jun 23, 2025 - 16:06

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’urubuga Illicit Encounters, ruzwi mu Bwongereza kubera guhuza abantu bafite ingo ariko bashaka kugirana umubano w’ibanga n’abandi bantu(guca inyuma), yagaragaje ko abagore bakora umwuga w’ubuforomo (abaforomokazi) ari bo biganje cyane mu bagore barugana.

Nk’uko iyo raporo ibivuga, abaforomokazi nibo bagize umubare munini mu bagore bifashisha urwo rubuga, ibintu rusobanura nk’ikimenyetso cy’uko baba bafite ibyago byinshi byo gushaka ubundi busabane hanze y’ingo zabo kurusha abandi bagore bo mu zindi nzego z’imirimo.

Abashinzwe uru rubuga bavuga ko ibi bishobora guterwa n’ibikorwa bikomeye abakora mu buvuzi bahura nabyo umunsi ku munsi nk’amasaha y’akazi menshi, umunaniro ukabije, igitutu cy’akazi, ndetse n’ihungabana rituruka ku kurengera abarwayi. Ibi byose, ngo bishobora gutuma mu ngo zabo hataboneka umwanya n’umutuzo w’amarangamutima bakeneye, bikabakururira gushaka ihumure n’ubusabane ahandi.

Abahanga mu by’imitekerereze bashimangiye ibi bitekerezo, bavuga ko imirimo isaba kwitanga no kubana n’amarangamutima menshi nk’ubuforomo ishobora gutera icyuho mu rukundo hagati y’abashakanye. Icyo cyuho kikanatuma bamwe bumva bakeneye undi muntu wo kubatega amatwi no kubahumuriza.

Ni ikibazo giteye inkeke mu mibanire y’abashakanye, kandi gishimangira uburyo guhuza akazi n’ubuzima bw’urugo bigomba kwitabwaho, cyane cyane mu mirimo isaba imbaraga nyinshi z’umubiri n’iz’amarangamutima.

Umunaniro no kumara amasaha menshi mu kazi, biri mu bituma abaforomokazi bashobora guca inyuma abo bashakanye