Asake mu bahanzi bigaruriye umutima wa Tems

Asake mu bahanzi bigaruriye umutima wa Tems

 Oct 27, 2023 - 13:20

Umuhanzikazi Tems yahishuye abahanzi bo muri Afurika muri ibi bihe ari gukunda cyane; aho Asake abayoboye.

Umusitari mu muziki wa Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems akaba yaranegukanye Grammy Awards, yahishuye abahanzi bo ku mugabane w'Afurika muri iyi minsi ari gukunda.

Abahanzi Tems ari gukunda muri ibi bihe, akaba yabatangaje ubwo yari mu birori bya "Time100 Next Gala" i New York muri Leta zunze ubumwe z'Amarika.

Ubwo yari ku itapi itukura muri ibyo birori, yabajijwe abahanzi akunda muri iyi minsi bo muri Afurika, nawe ntagutinzamo ahita avuga ko muri iyi minsi akunda umuhanzi Asake wo muri Nigeria ndetse n'umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo.

Tems aremeza ko Asake na Tyla ari bo bahanzi ari gukunda muri ibi bihe

Asake akaba ari mu bahanzi bakunzwe muri ibi bihe aho indirimbo yise "Amapiano" iri mu ziri guca ibintu, ndetse akaba aheruka kuzuza sitade 02 Arena mu Bwami bw'Ubwongereza. Ni mu gihe Tyla nawe muri iyi minsi afite indirimbo iri guca ibintu yise "Water."

Tugarutse gato ku birori bya Time100 Next, bikaba ari ibirori bizamo abantu ku giti cyabo bafite ibyo bakoze bifitiye akamaro inyokomuntu ejo hazaza mu byiciro binyuranye nko mu buvuzi, ubucuruzi, imihandagurikire y'ikirere, ubuhanzi ndetse n'ibindi.

Tems wegukanye Grammy Awards akaba yaranitabiriye Time100 Next

Ni muri urwo rwego, Tems yashimiwe nka 'next-generation influential voice'. Tems akaba yarageze kuri uru rwego nyuma yo gukorana indirimbo yakoze amateka yitwa "Essence" akaba yafatanyije na Wizkid

Akaba kandi yaranabaye umugore wa mbere wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Melodic Rap Performance' aho indirimbo 'Wait For U' ari yo yatumye yegukana iki gihembo, aho yarayikoranye na Future ndetse na Drake.