Zari yashyize ku munzani Diamond n'umugabo we wa mbere Ssemwanga

Zari yashyize ku munzani Diamond n'umugabo we wa mbere Ssemwanga

 Sep 17, 2024 - 13:59

Umunyemari Zari Hassan yerekanye itandukaniro riri hagati ya Diamond Platnumz babyaranye abana babiri na Ivan Ssemwanga umugabo we wa mbere witabye Imana babyaranye abana batatu.

Mu kiganiro Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady yagiranye n'umuhungu we Raphael Tlale yabyaranye na Ivan Ssemwanga ku muyoboro wa Tou Tube, yamuhishuriye itandukaniro ry'aba bagabo bombi kuko babanye igihe kirekire.

Raphael yabajije nyina umugabo werekanaga urukundo cyane 'romantic' hagati ya Diamond  na se Ivan Ssemwanga, maze undi nta gutinza ahita umubwira ko Ssemwanga atari romantic.

Ati " Papa wawe ntabwo yari romantic. Yampaga amafaranga, akampa imodoka nashakaga, kuko iyo nabaga nshaka imodoka nshya, yahitaga ajya kugurisha iyo nagendagamo akanzanira indi. Sinzi niba yari romantic, kuko ibyo byose narabibonaga"

Umuhungu we yahise amubwira ko wenda wasanga ari bwo buryo we yerekanagamo urukundo, ahubwo amubaza kuri Diamond Platnumz uko byari bimaze.

Zari agaruka kuri Diamond, yavuze ko yari romantic cyane. Ati " Buri wese arabibona, yinjira mu buzima bw'umugore.

Yashimangiye ko Diamond yamuhaye indabyo zihenze, amadiyama n'ibindi, gusa ngo uburyo yamwitagaho mu bimenyetso by'umubiri, byamukoze ku mutima.

Icyakora, muri iki kiganiro ntabwo yigeze avuga ku mugabo we bari kumwe kuri ubu Shakib Lutaaya.

Zari aremeza ko umugabo we wa mbere witabye Imana Ivan Ssemwanga atari Romantic, mu gihe Diamond we yari Romantic