Iyi nkuru itangaje yaturutse ku gikorwa cyabaye mu mwaka wa 2023, ubwo uwo mubyeyi yakinishaga umukobwa we akamubeshya ko bagiye guteka, hanyuma akamukubitaho igi ku mutwe mu buryo butunguranye, yifatira amashusho y’icyo gikorwa ngo ayashyire TikTok.
Uyu mukino, wari waramaze gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, wateje impaka zikomeye, cyane cyane ku ngaruka zawo ku bana bato. Nyuma yo kubona iyo videwo, abantu benshi barayamaganye ndetse bamwe bayishyikiriza inzego z’ubutabera.
Ubushinjacyaha bwahise butangiza iperereza, maze nyuma y’igihe, urukiko ruza guhamya uyu mubyeyi icyaha. Umushinjacyaha Cecilia Andersson yavuze ko icyo gikorwa “cyari icyo gutesha agaciro umwana, kandi cyakozwe mu buryo budakwiriye ku mwana ukiri muto.”
Yagize ati:“Ni umwana watekerezaga ko agiye gutekana na nyina… ariko aho kugira ibyishimo, agahita akubitwa igi ku gahanga, kandi byose bigakorwa ku bw’imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.”
Nubwo uwo mubyeyi yavuze ko nta mugambi mubi yari afite, ndetse ko yakinaga gusa umukino wari umaze kumenyekana, urukiko rwanzuye ko ibyo atari impamvu imugira umwere.
Yakatiwe kwishyura umukobwa we indishyi zingana n’amadolari ya Amerika asaga 2,055, kubera ihungabana n’agahinda uwo mwana yatewe n’ibyo yakorewe.
