Yamaze imyaka 27 ku miti! Ubuzima bugoranye Clapton Kibonge yanyuzemo

Yamaze imyaka 27 ku miti! Ubuzima bugoranye Clapton Kibonge yanyuzemo

 May 27, 2024 - 08:35

Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge ni umwe mu bantu banyuze mu buzima bushaririye cyane kubera uburwayi yagize, aho yanyweye imiti igihe kirekire adafite n’ikizere cyo kuzakira ariko agakomeza guhatana kugira ngo ahe ibyishimo abafana be.

Kugeza ubu Clapton Kibonge ni umwe mu bantu bashobora guhamya ko Imana ibaho koko bitewe n’ibyo yamukoreye na we atakekaga akongera gusubirana ubuzima nyamara atarajyaga abyizera ko bishobora kubaho.

Iyo akuganiriye inkuru y’ubuzima bwe uratungurwa cyane kuko ntiwakwiyumvisha ukuntu umuntu akora urwenya, agaha ibyishimo abandi nyamara muri we imbere ari kubabara ariko agakomeza gutwaza ntapfe gucika intege nubwo bitapfaga kubura.

Clapton Kibonge ni umuntu wamaze imyaka 27 yose anywa ibinini kubera uburwayi bw’igihaha yari afite bwatumaga ahorana inkorora idakira.

Nubwo ariko yari afite ubu burwayi ariko ntiyigeze ahagarika umwuga we wo gukina filime n’ubwo byamubangamiraga cyane, ariko nta n’umwe washoboraga gukeka ko yaba afite ubu burwayi kuko umunsi ku wundi yagendaga atera imbere kandi akagerageza guha ibyishimo abantu ku bwinshi abinyujije mu rwenya no gukina filime.

Clapton ashimira umugore we cyane kuko yamubaye hafi igihe yari mu mage akemera ko bagumana ndetse hari ubwo yageraga akumva acitse intege burundu ariko umugore we akamuba hafi, akamukomeza na we akumva ko ubuzima bugihari agakomeza.

Hari ubwo iyi ndwara yabaga yamuzahaje bigasaba ko ajya mu bitaro,  gusa bitewe n’uko atifuzaga ko abafana be bamenya uburwayi bwe, akemera agahimba agace ko muri filime akagakina arwaye arembeye mu bitaro nyamara ibyo ari gukina ari ibiri kumubaho bya nyabo ariko akajijisha ku buryo nta wari gupfa kurabukwa.

Kubera iyi nkorora yagiraga idakira, byatumye bahitamo kuba bahagaritse filime yakinanaga na Rusine yitwaga ‘Mugisha na Rusine’ kuko hari ubwo wasangaga bari buge gufata amashusho yayo ariko ya nkorora ikabizambya kandi iyo filime baragombaga kuyigaragaramo bombi, bituma bahitamo kuba bayihagaritse kugira ngo azabanze akire.

Yakomeje kunyura muri ubu buzima bugoye kugeza mu mpera z’umwaka wa 2023, ubwo yasubiraga mu bitaro ariko nabwo agakomeza kubigira ibanga kugeza ubwo mu ntangiriro za 2024 bamubaze bakamukuramo igihaha kimwe ku bw’amahirwe bikagenda neza agakira.

Kibonge avuga cyari ikemezo gikomeye ajya kwemera ko bamubaga bakamukuramo icyo gihaha agasigarana kimwe kuko byarashobokaga ko yahasiga ubuzima, agasiga umuryango we.

Ibi byatumye ahita atangiza filime nshya yise ‘Icyaremwe gishya’ inyura kuri Youtube ye. Kibonge kandi akaba aherutse guha umugore we impano y’imodoka nshya amushimira kuba yaramubaye hafi muri bwa buzima bwari bugoye, ibi akaba yarabimukoreye mu birori yari yateguye byo gushimira Imana yamukijije akaba amaze amezi atatu atanywa ibinini nk’uko byari bisanzwe.