Si abakinnyi gusa bitabiriye ubu butumire bwa Perezida Trump kuko bari kumwe n'abatoza ndetse n'ubuyobozi bwa Juventus, abakinnyi barimo abasanzwe bakinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Weston McKennie na Timothy Weah.
Mu kwezi kwa Kamena 2020, nyuma y’imyigaragambyo ya 'Black Lives Matter' yakurikiye urupfu rwa George Floyd, Weston McKennie yabwiye ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ati “Ntabwo ntekereza ko Trump ari we muntu ukwiye kuba Perezida wa Amerika."
Uyu mukinnyi icyo gihe yakomeje agira ati “Ntekereza ko atumva inshingano afite ku gihugu cyose. Ku bwanjye ni umuntu w’indashyikirwa mu kudasobanukirwa n’inshingano. Simushyigikiye na gato.”
Akomeza agira ati “Numva atari umuntu uhamya ijambo rye. Ku bwanjye ushobora no kumwita uwabaswe n'ivangura (racist).”
Iyi kipe ya Juventus iri muri Amerika aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Isi cy'Amakipe(Club World Cup 2025), umukino wa mbere batsinze Al Ain ibitego bitanu ku busa (5-0), bazakurikizaho Wydad AC.
Weston McKennie yanenze bikomeye Donald Trump ku mugaragaro
Abakinnyi babiri bakinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu bitabiriye
