Uwasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben yatakambye

Uwasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben yatakambye

 Dec 1, 2024 - 10:20

Niyonkuru Albert Albito uvuga ko asanzwe ari umuhanzi, yavuze icyamuteye gusibisha indirimbo 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben, ndetse asaba imbabazi ba nyiri indirmbo n'Abanyarwanda muri rusange.

Niyonkuru Albert Albito wasibishije indirimbo "Best Friend" ya Bwiza na The Ben yasabye imbabazi avuga ko yari yibeshye ajya kuyisibisha kuri You Tube.

Ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024, nibwo mu masaha y'umugore iyi ndirimbo yahise ikurwa ku rubuga rwa You Tube ishinjwa 'copy right' aho yari yarezwe na Niyonkuru Albert Albito. 

Mu kiganiro Albert yahaye itangazamakuru, yavuze ko nawe asanzwe ari umuhanzi akaba yaranasohoye indirimbo mbere isa n'iya Bwiza.

Avuga ko ubwo indirimbo Best Friend yajyaga hanze, yumvishe imeze nk'iye ahita ayisibisha atabanje gusesengura neza, gusa avuga ko nyuma yaje kumva neza ahita yumva yibeshye asaba ko igarurwa kuri You Tube.

Ashimangira ko nta kindi kibi yari agambiriye ahubwo ko ari amakosa yabayeho. Yavuze ko yasabye imbabazi Bwiza na The Ben ndetse ko asaba n'imbabazi Abanyarwanda.

Ubwo iyi ndirimbo yaburirwaga irengero kuri You Tube, Bwiza yasohoye itangazo avuga ko abantu bayisibishije ari abantu batifuza iterambere ry'umuziki Nyarwanda.

Icyakora, ku wa 29 Ugushyingo 2024 iyi ndirimbo yahise igaruka ku mu muyobora wa You Tube aho imaze kureba n'abarenga 1.3 mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.