Uwari umugore wa Will Smith yahishuye amabanga ye na 2Pac Shakur

Uwari umugore wa Will Smith yahishuye amabanga ye na 2Pac Shakur

 Oct 14, 2023 - 15:21

Jada Pinkett Smith uheruka gutangaza ko yatandukanye na Will Smith, yahishuye amabanga ye n'uwari umukunzi we nyakwigendera 2Pac Shakur, ibyongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga.

Jada Pinkett Smith umukinnyikazi wa filime muri Hollywood muri Amerika akaba yarahoze ari n'umugore w'umukinnyi wa filime mugenze we Will Smith, yatangaje ko uwari umukunzi we umuraperi Tupac Shakur Makaveli mbere yo kwicwa yari yaramusabye ko bakora ubukwe ari ko undi akabyanga.

Jada akaba yatangaje ko 2Pac yamusabye ko yamubera umugore ubwo yari muri gereza ya Rikers aho yari afungiwe gufata ku ngufu. Akaba yavuze ko icyo gihe yabyanze ngo kubera ko atari kumufasha muri ibyo bibazo yarimo, nubwo ngo adashidikanya ku rwo yamukundaga kandi ngo na 2Pac yari abizi ko yamukunda bitavugwa.

Jada Pinkett Smith na 2Pac bakanyujijeho mu rukundo

Mu magambo ya Jada ati " 2Pac yansabye ko namubera umugore ubwo yari afunzwe. Yabibwiye nagiye kumusura aho yari afungiye muri gereza ya Rikers. Ubwo namubonaga, yari mu bihe bibi icyo gihe, kuko yari yarabaye nabi. Icyo gihe yansabye ko twashyingiranwa. Narimbizi ko akeneye umuntu wamuba hafi muri ibyo bihe. Yambajije niba ntakwemera kujya marana igihe nawe."

Jada akaba avuga ko ikiganiro yagiranye n'umukunzi we icyo gihe, ari kimwe mu bice bigize igitabo cye yise "Worthy" ari kwitegura gusohora; aho kizaba kivuga ku buzima bwe akinjira muri sinema, ku mukunzi 2Pac ndetse n'uwari umugabo we Will Smith. Ku ngingo ya 2Pac, akaba yavuze ko ari igice kirimo akababaro gakomeye cyane muri icyo gitabo cye.

2Pac yasabye umukunzi Jada Pinkett Smith ko yamubera umugore undi aranga

Rurangiranwa muri Rap 2Pac Amaru Shakur Makaveli akaba yaritabye Imana mu 1996 arasiwe mu muhanda wa Las Vegas Nevada aho kugera nubu hagikorwa iperereza ku bamuhitanye. Tugarutse gato kuri Jada wari umugore Smith, akaba akomeje gutangaza amabanga ye menshi arimo gutungura abantu mu isi.

2Pac afunze yasabye Jada ko yamubera umugore