Amakuru avuga ko uyu mugore yabimenye ubwo yatangiraga kumva amajwi adasanzwe hejuru agatakereza ko haba harimo inyamaswa, ari na bwo yahisemo koherezayo abana be bakuru ngo barebe ikirimo maze maze bagasanga ari uwo mugabo uryamyeyo.
Tracy n'uyu mugabo amazina utatangajwe amazina, bakundanye imyaka 12 baza gutandukana kubera ko uyu mugabo yakoreshega ibiyobyabwenge ndetse n'ubujura bukabije, aho yatinyutse kwiba imodoka ya Tracy.
Nyuma y’uko ubujura bwari bumaze kwiyongera, yarafashwe ajyanwa muri gereza, ariko amaze kurekurwa, nta hantu yari afite ho kuba, hanyuma yinjira rwihishwa kwa Tracy yihisha muri parafo.
Icyakora, nyuma yuko abapolisi bageze aho byabereye bagakora iperereza, basanze uyu mugabo yarakoze umwobo kugira ngo ashobore kujya arebs Tracy. Basanze kandi ibikombe n'amacupa byuzuyemo umwanda n'inkari, ikimenyetso cy'uko yabayeho igihe kirekire.
Nyuma yo kuvumburwa, uyu mugabo yahunze mbere yuko abapolisi bahagera ntiyongera kugaragara ukundi.
