Umwe mu bakinnyi ba Tottenham yahowe guhusha penariti

Umwe mu bakinnyi ba Tottenham yahowe guhusha penariti

 Aug 14, 2025 - 20:18

Nyuma yo gutsindwa kuri penariti 4-3 na Paris Saint Germain mu mukino wa UEFA Super Cup, rutahizamu w'ikipe ya Tottenham Hotspur yibasiwe n'abantu batari bamenyekana bamubwira amagambo yuzuye irondaruhu bamuziza guhusha penariti.

Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangaje ko yababajwe kandi inamagana bikomeye ibikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu byakorewe rutahizamu Mathys Tel nyuma yo gutsindwa na Paris Saint-Germain mu mukino wa UEFA Super Cup.

Ibi byabaye nyuma y’umukino Tottenham Hotspur yatsinzwemo na PSG kuri penariti 4-3, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga boherereje Tel amagambo yuzuye urwango n’ibitutsi by’ivangura, ibintu iyi kipe yavuze ko bidakwiriye na gato, ikita ababikoze “ibigwari byihisha inyuma y’amazina n’imyirondoro bihimbano.”

Mathys Tel, ufite imyaka 20, yinjiye mu kibuga ku munota wa 79 asimbuye, akaba yari umwe mu bakinnyi babiri ba Spurs bananiwe gutsinda penaliti.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Tottenham yagize iti:

“Mathys yerekanye ubutwari bwo guhagarara agatera penaliti, ariko abamuvangura nta kindi bari cyo uretse kuba ibigwari byihisha inyuma y’amazina mahimbano kugira ngo bakwirakwize amagambo y’urwango.”

Ikipe yongeye gusaba ko hakomeza gufatwa ingamba zikomeye mu guhashya ivangura rikorwa muri ruhago no mu mikino muri rusange.

Mathys Tel yakorewe ivangura nyuma yo guhusha penariti mu ijoro ryakeye