Umuyobozi wa Recording Academy yasuye inyubako ya BK Arena (Amafoto)

Umuyobozi wa Recording Academy yasuye inyubako ya BK Arena (Amafoto)

 Jun 18, 2024 - 16:29

Nyuma y’uko mu 2023 umuyobozi wa Recording Academy itanga ibihembo bya Grammy, Harvey Mason jr, asuye u Rwanda bakaba baherutse kugirana amasezerano yo guteza imbere umuziki wa Africa, uyu muyobozi yongeye kugaruka asura n'inyubako ya BK Arena.

Umuyobozi wa Recording Academy aherekejwe n’ikipe bakorana, bongeye kugaruka mu Rwanda aho kuri uyu wa kabiri basuye inzu y’imyidagaduro ikomeye hano mu Rwanda ya BK Arena, iherutse gutangirwamo ibihembo bikomeye bya Trace.

Ibi bibaye nyuma y’uko Recording Academy itangiye kugirana amasezerano n’ibihugu bimwe byo muri Africa birimo n’u Rwanda binyuze mu kigo k’igihugu k’iterambere, RDB, mu rwego rwo gufatanya kwagura umuziki wa Africa.

Bakaba baragiranye amasezerano n’ibihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Kenya, Saudi Arabia, South Africa, Ghana, Ivory Coast na United  Arabs Emirates.

Uru ruzinduko rw’uyu muyobozi no gusura iyi nzu y’imyidagaduro ya BK Arena, byongeye gutanga icyizere ko hari amahirwe menshi y’uko ibirori byo gutanga ibi bihembo bishobora kuzashyira bigatangirwa mu Rwanda cyane ko byagaragaye ko hari ubushobozi bwo kuba bakwakira ibi birori.

Harvey Mason jr akaba yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2023.