Umuryango wa AKA wamujyeneye ubutumwa ku isabukuru ye y'amavuko

Umuryango wa AKA wamujyeneye ubutumwa ku isabukuru ye y'amavuko

 Jan 29, 2025 - 13:40

Mu gihe ku munsi w’ejo yari isabukuru y’amavuko y’umuhanzi nyakwigendera Kiernan Forbes wamenyekanye nka ‘AKA’, umuryango we ukomeje kumwibuka ndetse nyina yamugeneye ubutumwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram rwe, Lynn Forbes, umubyeyi ubyara AKA yifurije umuhungu we ineza, avuga ko ibyabaye bidashobora kumuva mu mutima.

Yagize ati:“Uyu munsi, saa 1h15 za mugitondo, numvise gutaka kwawe bwa mbere, numvise ubushyuhe bwawe uti mu gituza cyanjye. Ivuka ryawe risanzwe mu myaka 37 ishize, ryansize naniwe ariko nkomeye. Sinashoboraga kugukuraho amaso, mbara buri no rugize ikirenge cyawe, buri no rito.

Mwana wanjye muto w’umuhungu, imfura yanjye. Amaboko yawe arakinguye, amaguru maremare. Nari uwawe, kandi nawe wari uwanjye. Umubano utarangira, urukundo rudashira.”

Usibye nyina, abantu bamwe ba hafi barimo se Tony Forbes, murumuna we Steffan Forbes, n’umukobwa Kairo Forbes na bo bifurije ibyiza uyu muhanzi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ku ya 10 Gashyantare 2023, umuhanzi AKA yiciwe hamwe n’inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane barasiwe hanze ya resitora i Durban muri Afurika y’Epfo.

Twabibutsa ko ku ya 28 Gashyantare 2024, urukiko rw’ibanze rwa Durban muri Afurika y’Epfo rwafashe abakekwaho kwica uyu muhanzi, barimo uwitwa Siyanda Myeza w’imyaka21, Lindokuhle Ndimande w’imyaka 29, Lindani Ndimande w’imyaka 35, na murumuna we, Lindokuhle Thabani w’imyaka 30 na Mziwethemba Myeza w’imyaka 36, bose bategereje guvibwa urubanza.