Umuraperi Sean Kingston yakatiwe imyaka itatu n'igice

Umuraperi Sean Kingston yakatiwe imyaka itatu n'igice

 Aug 16, 2025 - 18:37

Sean Kingston ni Umunyamerika ufite inkomoko muri Jamaica akaba yakatiwe imyaka itatu n'igice agomba kumara mu buroko nyuma yo gusaba gufungirwa iwe mu rugo akanagabanyirizwa igifungo ariko bikaba iby'ubusa.

Uyu muraperi, Sean, ubusanzwe yitwa Kisean Anderson, akaba yaramamaye mu ndirimbo ye yise "Beautiful Girls". Yafatanywe na nyina, Janice Turner, mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025 bazira kwishora mu bikorwa by'uburiganya bukorerwa kuri murandasi aho yariganyije amafaranga angana n'Amayero ibihumbi 738, asaga Milliyoni y'Amadolari ya Amerika.

Ngo bariganyije aya mafaranga binyuze mu gutumiza ibicuruzwa bihenze cyane birimo amasaha, ibikoresho bikozwe mu mbaho, imodoka iguruka ndetse yifitemo n'ubushobozi bwo kuraswa ariko isasu ntiryinjire ahubwo rigataruka, n'igiteleiviyo kinini cya rutura.

Abashinjachaba bemeza ko Sean na nyina bitwaje izina ry'ubwamamare rye babeshya abo bakorewe icyaha. Ngo igihe cyo kwishyura cyarageze maze bagaragaza inyemezabwishyu z'impimbano zemeza ko bishyuye ibyo bari batumijeho koko.

Ngo iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Sean yajyaga avugana na nyina kuri telefone bapanga iby'ubwo butubuzi bwifashishije ikoranabuhanga.

Mbere y'uko akatirwa, ibitangazamakuru by'iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byarataje ko Sean yari yabanje gusaba imbabazi avuga ko yakuye isomo kuri ibyo bikorwa yafatiwemo. Ku rundi ruhande ariko nyina yari yaramaze gukatirwa imyaka itanu muri Nyakanga y'uyu mwaka.

Ikindi wakwibukira kuri Sean Kingston ni uko yakoranye indirimbo na Tom Close wo mu Rwanda igasohoka ku wa 1 Mutarama mu mwaka wa 2015. Ni indirimbo yitwa 'Good Time Tonight' ikaba yarafatiwe amashusho i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko byatangajwe na nyirayo Tom Close.

Reba indirimbo unyuze aha: https://youtu.be/pnWpv-SzuO8?si=2SD3bEN040RL_7t9