Umuhanzi Nasson yarengeye he?

Umuhanzi Nasson yarengeye he?

 May 4, 2024 - 11:12

Abakunzi benshi b’umuhanzi Nasson yatanze ihumure ku bakunzi be bakomeje kwibaza niba yaba yaravuye mu muziki burundu.

Mu kiganiro Nasson yagiranye na The Choice Live, yamaganiye kure amakuru avuga ko yaba yaravuye mu muziki burundu dore ko atagikunda kuwumvikanamo cyane nka mbere , avuga ko byise biterwa n’inshingano afite ndetse n’ibikorwa arimo byo gutunganya album ye.

Uyu muhanzi yadutangarije ko muri iyi minsi ahugiye mu gutegura album ye ateganya gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka ariko bitavuze ko icyo gihe cyose azakimara nta ndirimbo nshya arashyira hanze  kuko muri uku kwezi turimo kwa Gicurasi yitegura gushyira hanze indirmbo nshya.

Nasson utifuje gutangaza byinshi kuri iyi album, yavuze ko izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati 10 na 12, eshatu muri zo zikazaba ari izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.

Yagize ati “Umuziki ntabwo nawuretse kuko maze n’amezi ane nshyize hanze indirimbo nshya, rero urumva ko atari igihe kinini cyane gishize, cyane ko ubu mpugiye no mu bikorwa byo gutegura album yange.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba ibihangano bye byatinda ariko bikaza bifite imwimerere ntacyo bimutwaye cyane ko ari we ubyitunganyiriza ku giti cye mu buryo bw’amashusho, dore ko ari n’akazi ke ka buri munsi.