Ni nyuma y'uko Latto yemeye ko indirimbo ye “Gimme Dat” iri kuri album ye Big Mama yari igamije kwibasira Cardi B.
Mu kiganiro yagiranye na The Breakfast Club, Latto yavuze ko ikibazo cyabo cyatangiye nyuma y’amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yumvikanamo Cardi B anenga abantu batandukanye ndetse akanamuvugaho amagambo atari meza.
Latto yavuze ko icyo gihe yari atwite, ibintu byatumye arushaho kubabara kubera ko yafataga Cardi B nk’inshuti ye ya hafi.
Yagize ati:“Nari mu bihe bikomeye by’ubutwite kandi amarangamutima yanjye yari hejuru. Uwo muntu namubonaga nk’inshuti nyakuri.”
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko muri Nzeri 2025 yihutiye gukora verse ya remix y’indirimbo “ErrTime” ya Cardi B mu rwego rwo kumushyigikira. Gusa nyuma y’iminsi mike, nibwo havutse impaka zatewe n’ayo majwi yasohotse.
Cardi B na Latto umubano wabo ukomeje kuba mubi
Latto yavuze ko nubwo Cardi B yaje kumuvugisha nyuma mu buryo bw’ibanga, byabaye ikibazo cyaramaze kugira ingaruka zikomeye.
Nyuma y’ibi biganiro bya Latto, Cardi B nawe yahise ashyira hanze ubutumwa burebure asobanura uruhande rwe ndetse agaragaza uko abona ibyo Latto yavuze.
Kuri ubu, abakunzi b’aba bahanzi bombi bakomeje kuganira cyane kuri aya makimbirane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza niba ubucuti bwabo buzongera kuba bwiza nk’uko byahoze.
Cardi B na Latto bahoze ari inshuti magara
