Mu butumwa yanjujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kate Bashabe yagaragaje ko igihe amaranye n’iyi mbwa ye yamubereye umugisha mu buzima bwe, bwuzuye urukundo, ubunyangamugayo n’ibyishimo.
Ati “Uyu munsi imbwa yanjye Lexi yujuje imyaka 9 y’amavuko. Yambereye umugisha! Urukundo rwinshi, ubunyangamugayo n’ibyishim. Abantu batigeze batunga imbwa ntabwo bashobora kubyumva, ariko umubano mugirana nazo ni ikintu kidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko iyi mbwa yamuhinduriye ubuzima mu buryo atabona uko asobanura, bityo ko agomba kuyikorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yayo yishimira urukundo n’urumuri yamuzaniye mu buzima bwe.
Kate yashimangiye ko iyi mbwa atari imbwa gusa, ahubwo ni umuryango n’urukundo kuri we ndetse ko atabona amagambo yabisobanuramo.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo mbona uko ubuzima bwaba bumeze idahari, ndetse nta nubwo mba nshaka no kubitekerezaho. Rero ndasenga Imana ngo ikomeze iyihe ibyishimo n’ubuzima bwiza imyaka myinshi turi kumwe.”
Si ubwa mbere Kate Bashabe agaragaje ko afitanye umubano wihariye n’iyi mbwa ye, kuko mu minsi ishize nabwo yashyize hanze amashusho ari kuyisoma biteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.
Kate Bashabe yahamije ko imbwa ye yamuhinduriye ubuzima
Kate yavuze ko imbwa ye ari umuryango we
