Aganira na 'The barbershop', yavuze ko icyo gitkerezo cyamuje mu mutwe bitewe n'uburyo hari ubwo yashyiraga hanze indirimbo yamuvunnye ariko abantu bakayanga, bakayitesha agaciro.
Ati "Ngewe nigeze no kugera igihe ndavuga nti 'nge ngiye kuba umwicanyi (serial killer)...Narabitekereje ndavuga nti 'kubera ukuntu iyi miziki ituvuna, ngewe ngiye kuba 'serial killer'. Nyiveho nijoro bukijima nambare agapfukamunwa (mask) mbe umwicanyi ariko wica abantu bo mu ruganda rw'imyidagaduro rwo mu Rwanda."
Yakomeje avuga ko yari yateguye ko umu-director uzajya atinda guha umuntu amashusho ye azajya amukuramo amaso ku buryo atazongera kubasha kureba muri camera ngo abashe gukora amashusho, ku buryo azabivamo bigakorwa n'abafite gahunda.
Producer utinda gutanga ibihangano kandi yarishyuwe amuce amatwi ntazongere kumva umuziki, umu-blogger wandika ibintu bisebanya amuce ibiganza ntazongere kubasha kwandika.
Nyuma yaje kwicara asanga ibyo bintu abikoze yazashiduka abamaze bitewe n'ubwinshi bwabo, birangira afashe umwanzuro wo kwihangana kuko ari n'icyaha gihanwa n'amategeko, ahubwo atangira gukorana n'abashobotse.
