Tyla yavuze uko Nasty C yananiwe kumwishyura ngo bakorane indirimbo

Tyla yavuze uko Nasty C yananiwe kumwishyura ngo bakorane indirimbo

 May 4, 2026 - 09:56

Umuhanzikazi Tyla yahishuye uko umuraperi w'iwabo muri Afurika y’Epfo, Nasty C yamwijundiste bitewe n’igiciro kinini yamushyiriyeho ubwo yamusabaga ko bakorana indirimbo.

Amakuru dukesha South African news avuga ko, Tyla ubwe yavuze ko Nasty C yigeze kumwandikira kuri Instagram amusaba ubufatanye mu muziki, ariko ntibikunde bitewe n’igiciro yamubwiye kugira ngo bakorane indirimbo.

Tyla yagize ati: “Nigeze kwakira ubutumwa bwa Nasty C ambaza niba twakorana indirimbo. Namubwiye ko amafaranga nishyurwa ari ibihumbi 300 by’amadolari.” 

Nk’uko Tyla yakomeje abivuga, Nasty C ntiyabyishimiye na gato. Ngo yahise amusubiza aseka, anagaragaza ko atabyemera, amubwira ko ataragera ku rwego rw’abahanzi bakomeye ku isi nka Rihanna, Nicki Minaj cyangwa Cardi B, basanzwe bishyurwa amafaranga nk’ayo.

Si ibyo gusa kandi, kuko ngo nyuma y’ubu butumwa, Nasty C yahise anafata icyemezo cyo gukura Tyla mu bantu yakurikiraga k’urukuta rwe rwa Instagram, ikimenyetso cy’uko atishimiye na gato igisubizo yari ahawe.

Ku mbuga nkoranyambaga hahise hatangira impaka, aho bamwe bashyigikiye Tyla bavuga ko buri muhanzi afite uburenganzira bwo kwishyiriraho igiciro ashaka, mu gihe abandi bavuga ko icyo giciro cyari hejuru cyane ugereranyije n’urwego yari ariho icyo gihe.

Nubwo bimeze gutyo, uyu munsi Tyla amaze kugera ku rwego mpuzamahanga, bituma bamwe bavuga ko wenda ayo mafaranga yasabaga icyo gihe ashobora kuba yari afite ishingiro, cyane ko izina rye rikomeje kuzamuka mu muziki ku isi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien