Trey Songz mu nkiko aregwa gusambanya ku gahato

Trey Songz mu nkiko aregwa gusambanya ku gahato

 Oct 19, 2023 - 20:22

Umuhanzi Trey Songz rurageretse n'abagore babiri mu nkiko, bamurega ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubasambanya ku gahato.

Trey Songz araregwa n’abagore babiri bavuga ko baheruka binjira mu birori bye, bagutungurwa no gukanguka bisanga mu mibonano mpuzabitsina.

Nkuko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo abo bagore barashinja Trey ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kubakubita, bakavuga ko byakozwe mu mwaka wa 2015 mu rugorwe i Los Angeles. 

Trey Songz yarezwe ihohotera rishingiye ku gitsina

Aba bagore,  bavuga ko bahuye bwa mbere na Trey muri Kamena 2015 ubwo bagiye mu gitaramo cye maze bagatumirwa no mu birori yari yakiriye. Bavuga ko imikoranire yakurikiyeho yatumye batumirwa iwe muri Kanama mu birori by’isabukuru ye y'amavuko. Aba bagore bavuga ko bajyiye kwa Trey bagahatirwa gutanga ijambo ryibanga no gutanga terefone kugira ngo bemerwe kwinjira.

Bamaze kugeramo imbere, bavuga ko abenshi bari abagore abagabo ari bake cyane, ndetse bagahatirwa kunywa inzoga zari mu macupa adafunze. Muri iki kirego, abo bagore bavuga ko mu buryo butunguranye batangiye kumva basinze cyane, mu gihe ibyo banywaga byari bike, ari na yo mpamvu bemeza ko banyoye ibiyobyabwenge. 

Abagore bavuga ko Trey Songz yabahase ibiyobyabwenge

Bavuga ko bicaye ku gatanda kari hafi ya pisine ari na bwo Trey yinjiye maze abajyana mu cyumba cyo hejuru. Bukeye bwaho, abagore bavuga ko babyutse bambaye ubusa, Trey na we yambaye ubusa abari mu maguru. 

Umugore umwe avuga ko Trey yamukoresheje imibonano yo mu kanwa. Avuga ko yagerageje kunangira ariko akamurusha imbaraga.
Undi mugore  avuga ko yakangutse yisanga Trey arimo konka imoko y’ibere rye ndetse arimo guseseza intoki mu gitsina cye.

Muri uru rubanza, abo bagore bavuga ko Trey yasabye ko bajyana mu bwogero nyuma yo kubahohotera, ariko bakabyanga, ari na bwo yarakaye agahita abasohora mu nzu ye.

Trey Songz abagore bavuze ko yabasinzirije kugira ngo abasambaye

Aba bagore bavuga ko bakomeretse yaba imbere cyangwa inyuma, ari na yo mpamvu bareze Trey Songz bashaka impozamarira.

Uhagarariye Trey Songz mu mategeko Michael Freedman, yavuze ko niteguye kugaragaza mu rukiko ko uyu muhanzi ari umwere.