Teni yiyongereye kuri Tiwa Savage mu barazwa ijoro n'abasabiriza

Teni yiyongereye kuri Tiwa Savage mu barazwa ijoro n'abasabiriza

 Mar 21, 2024 - 07:21

Nyuma y'uko umuhanzi Tiwa Savage yihanije abirirwa bamusaba amafaranga, mugenzi we Teni nawe yakoresheje imvugo ikarishye yihaniza abirirwa bamusabirizaho.

Umuhanzikazi Teni wo muri Nigeria, yiyunze kuri bagenzi be bo muri icyo gihugu bamaze igihe bihaniza abirirwa babasabirizaho ijoro n'umunsi. Teni akaba yahamije ko abo yise amashyirahamwe y'abasabirizi, bamuha amahoro kuko atari Imana cyangwa se ngo abe umubyeyi wabo.

Mu butumwa bwa Teni kuri Instagram, yagaragaje ko ashaka kuvugana na Perezida w'ishyirahamwe ry'abasabirizi nk'uko yabise, aho yababajije niba bafite inyurabwenge, cyangwa se niba batinya n'Imana.

Teni yahaye gasopo abirirwa bamusaba

Mu mvugo ikarishye ati " Uje kunsaba amafaranga iminsi itatu, uje umunsi wa mbere, ugarutse uwa kabiri, ndi nyoko cyangwa ndi so? Ntabwo utinya Imana? Amashyirahamwe y'abasabirizi mujye mutinya  Imana kuko ibi ntabwo ari ibintu byiza."

Uyu muhanzi yunzemo ko niba ufite ibibazo by'amafaranga atabyitayeho, kuko ngo ntabwo ari Imana. Teni avuze ibi, mu gihe Tiwa Savage nawe yaherukaga kuvuga ko amafaranga afite atari ayo kwirirwa ahereza abamusaba, aho avuga ko ari umukire, ariko adashobora gutanga amafaranga ye gutyo kuko ngo amara amasaha 24 ari mu kazi ari gushakisha.

Muri Nyakanga 2023, undi mukinnyi wa sinema aho muri Nigeria Chinedu Ikedieze uzwi nka Aki, nawe yagaragaje ko Nigeria yugarijwe n'abirirwa basabiriza iminsi yose, asaba ko abantu bashaka uturimo tw'amaboko. Yagaragaje ko ubutumwa bugufi bwo kuri telefone bumusaba amafaranga bwamubuzaga amahoro.

Teni aremeza ko arembejwe n'abasabirizi