Tems yarase amashimwe Ayra Starr

Tems yarase amashimwe Ayra Starr

 Jun 17, 2024 - 10:29

Umuhanzikazikazi Tems yakeje mugenzi we Ayra Starr yerekena uburyo yamufashije kwisobanukirwa.

Umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Temilade Openiyi amazina nyakuri ya Tems, yarase amashimwe mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Ayra Starr kuba yaramwigishije gukora cyane.

Tems wegukanye grammy awards n'ibihindi bihembo bikomeye,yatangarije NPR ko Ayra Starr ari umukobwa ukora cyane, kandi nawe akaba yarabimwibukije, agashimangira ko ari umukobwa w'umunyamwete ku kigero cyo hejuru.

Ati " Ndashaka guhereza indabyo uri mukobwa muto. Twarahuye mu myaka yashize, bituma anyibutsa kwitekerezaho ubwange. Arakora cyane, akwiriye indabyo."

Tems yunzemo ko kuba bombi gukorana indirimbo ari ibintu bishoboka cyane.

Hagati aho, aba bombi yaba Ayra Starr na Tems, umuhanzi Rihanna akaba aheruka gutangaza ko yifuza kuzakorana nabo indirimbo, mu gihe nabo batahwemye kwemeza ko bamufatiraho urugero.

Tems aremeza ko Ayra Starr ari umukobwa w'umukozi cyane