Aba bahanzi batatu bose banganyaga indirimbo zirindwi kuri uru rutonde rukomeye ku isi, ariko Tems na Burna Boy babonye amahirwe mashya yo gusubiraho muri iki cyumweru binyuze mu ndirimbo bagaragayemo kuri album nshya ya J. Cole yitwa The Fall-Off.
Indirimbo Bounce Road Blues Tems yaririmbyemo yahise itangira iri ku mwanya wa 34, mu gihe Only You Burna Boy aririmbamo yatangiye ku mwanya wa 78. Ibi byatumye bombi bagira indirimbo umunani kuri Billboard Hot 100, ari na yo mibare iri hejuru kurusha indi yose ku bahanzi bo muri Afurika.
Uyu Tems akomeje kugaragaza imbaraga zikomeye muri uyu mwaka, kuko amaze kugira indirimbo eshatu kuri Billboard Hot 100 zirimo Raindance yakoranye na Dave, What You Need, ndetse na Bounce Road Blues. Ibi byatumye Tems aba ari we muhanzikazi wa Afurika ufite indirimbo nyinshi kuri uru rutonde muri 2026 kugeza ubu.
Ku ruhande rwa Burna Boy, we yamaze kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ufite indirimbo zigeze kuri Billboard Hot 100 mu myaka itandatu ikurikiranye.
Mu ndirimbo ze zagiye zinjira kuri uru rutonde harimo ,Loved By You (2021), Last Last (2022), Sittin On Top Of The World (2023), Just Like Me na We Pray (2024), WGFT (2025), ndetse ubu Only You (2026).
Ibi byagezweho na Tems na Burna Boy bikomeje kugaragaza uko umuziki wa Afurika uri gukomeza kwigarurira isi, cyane cyane ku isoko rya Amerika rifatwa nk’irigoye cyane. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Afrobeats n’izindi njyana zo kuri uyu mugabane w’Afurika zikomeje kugira ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga rwa muzika.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
