Taylor Swift yibasiwe n’uwahoze ari nyirabukwe

Taylor Swift yibasiwe n’uwahoze ari nyirabukwe

 Jul 25, 2025 - 20:41

Umubyeyi witwa Denise Welch, Nyina wa Matty Healy wahoze ari umukunzi wa Taylor Swift, yibasiye cyane uyu muhanzikazi avuga ko kuba atakiri nyirabukwe bimushimisha cyane.

Mu kiganiro cya 'Watch What Happens Live' cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Welch yibasiye uyu muhanzikazi w’imyaka 35 y'amavuko umaze kwegukana ibihembo bya Grammy inshuro 14 zose, ubwo yabazwaga ku byerekeranye n’urukundo rwamaze igihe gito hagati ya Taylor Swift n’umuhungu we Matty Healy.

Welch ni umukecuru w’imyaka 67 y’amavuko, akaba ari umukinyi wa filime ubifitemo uburambe cyane akaba akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse anamenyerewe cyane mu biganiro bya Televiziyo muri icyo gihugu. 

Ubwo yari abajijwe na Andy Cohen usanzwe uyobora iki kiganiro, yamusabye kugira icyo avuga kuri “The Tortured Poets Department (TTPD)”, album Swift yasohoye muri 2024. Welch ntiyazuyaje, yaramusubije.

Ati "Biragaragara ko ku bubabare bw'urupfu nshobora kuvuga kuri icyo gice, ariko kutaba nyirabukwe ni uruhare nishimiye ko nabuze. Si uko hari icyo murwanya. Byari amanyanga. Swift, umva, ntiwemerewe kugira icyo uvuga, kandi yanabyanditseho album yose.”

Welch yashimangiye ko umuhungu we Healy yabaye hafi cyane Swift nyuma ya album ye ya 11 “All in good grace.” Ati “Healy yishimiye cyane umukunzi we utangaje, Gabriella, ufite uburanga buhebuje. Rero, twabirenzeho turakomeza."

Healy w’imyaka 36 na Swift bakundanye kuva muri Gicurasi kugeza Kamena 2023, nyuma y’uko Swift yari amaze gutandukana n’umukinnyi wa filimi w’Umwongereza, Joe Alwyn. 


Muri icyo gihe gito bamaranye, ntabwo bajyaga batandukana aho bari hose cyane cyane mu ruhererekane rw’ibitaramo bya “Eras Tour” Swift yari ari gukora bikitabirwa cyane muri icyo gihe ndetse no mu mujyi wa New York, ubwo yari akiri gutunganya album ye “Electric Lady Studios”.

Nyuma y’uko batandukanye, hari umuntu wa hafi yabo wabwiye Entertainment Tonight ko bapfuye ukudahuza imyumvire n’ingengabihe zabo nk'uko Page Six ibitangaza.

Kuva icyo gihe, Swift yahise akomezanya urukundo rwe na Travis Kelce, umukinnyi w’ikipe ya Kansas City Chiefs, muri iyo mpeshyi yose ya 2023.

Taylor Swift na Denise Welch wahoze ari nyirabukwe

Taylor Swift na Matty Healy bahoze bakundana 

Umwanditsi: Ukwizagira Gilbert