Taylor Swift yakoresheje imvugo ikakaye avuganira Lady Gaga

Taylor Swift yakoresheje imvugo ikakaye avuganira Lady Gaga

 Jun 6, 2024 - 17:09

Nyuma y’uko hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kuvuga ko umuhanzikazi Lady Gaga yaba atwite ariko akaza kubinyomoza, umuhanzikazi Taylor Swift yaje kunga mu rya Lady Gaga abwira abantu akoresheje imvugo ikakaye, abasaba guhagarika gukomeza kumuvugaho.

Mu minsi yashize nibwo hagiye hanze amafoto y’umuhanzikazi Lady Gaga, yafashwe mu cyumweru cyashize ubwo yari yitabiriye ubukwe bwa murumuna we, agaragaza ko yaba atwite nk’uko byakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amafoto agaragaza Lady Gaga yambaye ikanzu y’umukara, bigaragara ko afite inda isa n’iy’umuntu utwite, kuko yari nini ugereranyije n’uko abantu basanzwe bamuzi. Gusa aya makuru yaje kuyanyomoza avuga ko adatwite, ahubwo ari uko yabyibushye.

Mu gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bakomeje gutanga ibitekerezo kuri aya mafoto, Taylor Swift na we yaje kuza atanga igitekerezo, akoresheje imvugo ikakaye, avuga ko iki ari igitero bari kumugabaho, kandi nta muntu ushinzwe gutanga igitekerezo ku mubiri w’umugore.

Yakomeje kandi avuga ko Gaga nta muntu agomba ubusobanuro. Yagize ati “Gaga nta muntu n’umwe agomba ubusobanuro, yewe n’undi mugore wese.”