Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga, umuraperi w’Umunyamerika Snoop Dogg ni umwe mu bazatwara urumuri rw’imikino Olempike, mu muhango yo gutangiza iyo mikino i Paris.
Ku munsi w'ejo ku wa mbere, umuyobozi w’uyu mujyi, Mathieu Hanotin, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko wa Gatanu w’iki cyumweru, abandi bazatwara urumuri muri Saint-Denis bazaba barimo umukinnyi w’umukinnyikazi wa filime w’Umufaransa Laetitia Casta, umuraperi w’umufaransa MC Solaar ndetse n’umunya-Ukraine Sergey Bubka.
Urumuri rw’imikino olempike rumaze amezi abiri ruzenguruka Ubufaransa, mu gihe ku wa Gatanu mu gitondo ruzanyuzwa mu ka Saint-Denis ndetse no mu baturanyi i Saint-Ouen, mbere yo kujya kuri Oly Stadium.
Snoop Dogg w’imyaka 52, yavukiye mu mujyi wa Los Angeles, umujyi uzakira imikino itaha mu 2028. Snoop Dogg ntabwo azatwara urumuri rw’imikino Olempike gusa koko azaba ari n’umunyamakuru kuri televiziyo yo muri Amerika NBC.
